Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, yafashe uwitwa Mukeshimana Providence wavuzweho kenshi gucuruza urumogi arukuye muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mugore yafashwe tariki 30 Gicurasi 2022 ubwo yafatanwaga udupfunyika 1000 tw’urumogi, agafatirwa mu Mudugudu wa Kinyandaro, Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Busasamana , mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Mukeshimana yagiye ashyirwa mu majwi n’abaturage batuye mu Murenge wa Busasamana ko acuruza urumogi kandi ko arukura mu gihugu cya Congo.
Yagize ati “Uyu Mukeshimana yazanye urumogi arugejeje mu Murenge wa Busasamana ariko ashaka kurujyana mu Mujyi wa Gisenyi niko kurufata arukenyereraho yitera igishora, ahamagara umumotari ngo amutware, ahagaze ku muhanda arindiriye umumotari abaturage bahamagaye Polisi bayibwira ko Mukeshimana agiye gutega moto kandi yambariye ku rumogi.
Polisi yahise yihutira kujya kumufata bakimugeraho basanze koko yafashe urumogi udupfunyika 1000 tw’urumogi atwambariraho, niko gufatwa ajyanwa gufungwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, ubu akaba yamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.”
SP Karekezi yashimye uruhare abaturage baturiye imipaka bagira mu guhashya abakora ibyaha byo kwambutsa ibiyobyabwenge , anabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru kandi ku gihe.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
RWANDATRIBUNE.COM