Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, abanye-Congo benshi bo mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, bakoze imyigaragambyo ikomeye, basaba ko igihugu cyabo gihagarika umubano gifitanye n’u Rwanda.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ujemo igitotsi kubera ibyo ibihugu byombi bishinjanya.
U Rwanda rushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubushotoranyi aho FARDC iherutse kurasa ibisasu mu Rwanda ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’amezi abiri gusa.
FARDC kandi ifatanyije na FDLR bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda, gusa Perezida Felix Tshisekedi akaba aherutse kwemera kubarekura.
Na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, gusa u Rwanda rwarabihakanye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamea, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo baramukiye mu mihanda basaba Perezida wabo guhagarika imibanire n’u Rwanda barushinja ubushotoranyi.
Aba baturage mu mbwirwaruhame bagiye bavuga ubwo bari mu myigaragambyo, basabye ko RDC ifunga imipaka yose iyihuza n’u Rwanda yaba iyo ku butaka ndetse n’iyo mu kirere ndetse ikanahagarika amasezerano ibihugu byombi bifitanye ngo kuko agamije gutuma u Rwanda rurya imitungo y’Igihugu cyabo.
Aba barimo n’abayobozi ba sosiyete sivile kandi basabye ko ubutegetsi bw’Igigugu cyabo bufatira ibihano ibikorwa by’ishoramari by’u Rwanda biri ku butaka bw’Igihugu cyabo.
Gusa iyi myigaragambyo ikomeje kuba ari na ko abategetsi bamwe muri RDC bakomeje gukoresha imvugo ziremereye z’urwango zirimo n’izigaruka ku Rwanda mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko iki Gihugu gikwiye guhagarika ibikorwa nk’ibi kuko byakwenyegeza umwuka mubi.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yasabye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoresha inzira zemewe n’amategeko aho kujya mu itangazamakuru no gukoresha imvugo nk’izi zibiba u Rwanda zanamaganywe n’ibihugu bimwe birimo na Uganda.
RWANDATRIBUNE.COM
abigaragambya baba babishowemo n’ interahamwe zigaruriye amajyepfo ya KIVU.
babyoshwamo n’abategetsi babo bashaka amajwi yo muri manda itaha kuko muri Kongo ugaragaje ko yanga u RWANDA niwe uhabwa amajwi naho urushyigikiye akayabura kubera ingengabitekerezo ya jenoside yuzuye mu mitwe yabazayirwa