Nyuma y’imyaka 7 imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze, abifashishaga iyi mipaka mu buzima bwabo bwa buri munsi, baratakambira ababishinzwe ngo bakemure ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi kuko ubuzima bwabo bwabaye bubi.
Umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi watangiye kugenda nabi mu mwaka wa 2015 ubwo muri iki gihugu hageragezwaha guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza Pierre nyuma abari babigerageje bagahungira mu Rwanda.
Kuva icyo gihe umubano w’ibihugu byombi wahise uzamo igitotsi ndetse n’imipaka y’ibihugu byombi ihita ifungwa.
Nubwo byakunze kugarukwaho n’abategetsi batandukanye bo ku mpande zombi, bavuga ko umubano w’ibihugu byombi waba uri kujya mu buryo ndetse ko imipaka yenda gufungurwa, gusa abaturiye iyi mipaka bavuga ko amaso yaheze mu kirere.
Mu kwezi gushize ku wa 18 Gicurasi nibwo Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Eduard Ngirente yatangaje ko inzira yo gukemura ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi iri ku rwego rushimishije.
Minisitiri Ngirente yizeje abantu ko imipaka igiye gufungurwa vuba kuko ibihugu byombi biri kubiganiraho kandi ibyo biganiro bizabyara umusaruro mwiza.
Kimwe mubyakomeje kuba ikibazo cyabujije iyi mipaka gufungurwa ngo ni uko u Burundi busaba u Rwanda abagerageje guhirika ubutegetsi nyamara ntibabahabwe.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM