Mu magambo yakunze kumvikana ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana Abanyarwanda, bakunze kugaruka ku mitungo y’Abanyarwanda ibarizwa mu gihugu cyabo, ndetse bakanavuga ko igomba gufatirwa burundu bakirukana abo bise abanzi babo.
Nyuma y’Imyigaragambyo yabereye i Kinshasa kuri Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu, ahabereye ibikorwa biteye agahinda kandi byuzuyemo urwiyenzo, birimo nko gushwanyagura ibendera ry’u Rwanda, ibipapuro byari bihari byose, ibi kandi bigakorwa inzego z’umutekano zirebera, ndetse bigakurikirwa n’imyigaragambyo yo hirya no hino mu gihugu, noneho Sosiyete Sivile iri gusaba gufatira imitungo y’abanyarwanda ibarizwa muri DRC.
Uyu muriro wakomeje kwenyegezwa n’inzego z’ubutegetsi, dore ko nyuma y’uko ingabo za Leta zitangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha M23 na Visi Guverineri w’intara ya kivu y’amajyaruguru agahamagarira abaturage kwibasira ubwoko bw’abakoresha ururimi rw’ikinyarwanda, uru rwango rwavuye mu bayobozi rujya kwigaragariza mu baturage.
Izi mvugo zikomeje gusaba gufatira imitungo y’Abanyarwanda, zisa n’aho abazikoresha ntakureba kure bagira, kuko iki gihugu kiramutse cyubahirije ibyo gisabwa n’abagituye, byaba ari nko kumena Risansi mukibatsi cy’umuriro aho gukoresha amazi.
Abahanga mu bya Politiki bemeza ko ubu busabe bw’abanyecongo bumeze nko kwikirigita ugaseka kuko imitungo y’abanyarwanda iri iwabo , ntaho ihuriye n’Abanyecongo iri mu Rwanda. Bityo rero bemeza ko ubusabe bw’abigaragambya budashobora kurenga umutaru.
Iyi myigaragambyo ikomeje kuba myinshi ubu noneho ikomeje kubera k’umupaka w’u Rwanda na DRC aho abigaragambya baba bashaka kwinjira mu Rwanda.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM