Noble Marara uzwiho gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, yatangaje ko yifuza gutaha mu Rwanda akarufasha guhangana n’ibibazo rufite by’abashaka gusenya ibyagezweho.
Noble Marara wirunduriye mu ngengabitekerezo mbi aho yakunze kuvuga nabi u Rwanda kandi rwaramukamiye, mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yifuza gutaha.
Yagize ati “Nyuma yo kubitekerezaho, tubikuye ku mutima dufata icyemezo cyo gutaha vuba na bwangu kuko turabona Igihugu cyugarijwe. Ntabwo twakwicara ngo turebere gusa, nubwo hasanzwe hari ibibazo ariko ntitwareka ibimaze kugerwaho ngo bisenywe tureba gusa.”
Yakomeje agira ati “Turasaba Nyakubahwa watugejeje kuri byose kutwemerera tugataha tugashyigikira ibyagezweho bitazasenywa turebera.”
Yasoje agira ati “Turasaba kandi gufungura n’abandi bakadufasha gushyigikira ibyagezweho.”
Noble Marara, wigeze kuba umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, ubu akaba aba mu buhungiro mu Bwongereza, yagiye yikanga baringa abeshyera inzego z’u Rwanda ko ngo zishaka kumwica.
Rimwe yavugaga ko akeka ko yabaga agiye kuzizwa igitabo yanditse kivuga kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Yanashinze urubuga rwandika kuri internet ndetse akaba afite na Radio acishaho ibitekerezo by’ingengabitekerezo ye mbi yo kurwanya leta y’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM