Umuvugizi wa FARDC, Gen.Leon Kasonga yavuze ko iki Gisirikare cya Congo cyakubita incuro ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mwanya muto, yiyibagiza amateka yabayeho uhereye kuri Mobutu Sese Seko.
Mu ijambo aherutse kuvugira kuri televeziyo y’igihugu RTNB, Gen.Leon Kasonga ubwo yavugaga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse ashinja Leta y’u Rwanda ko ari yo itera inkunga umutwe wa M23.
Abajijwe niba ingabo za FARDC zishobora kwihagararaho zigatsinda RDF, yagize ati “yego twatsinda RDF kuko turi igisilikare cya 11 muri Afurika.”
Iyi mvugo yateye benshi mu basesenguzi mu bya politiki n’ibya gisilikare kunenga uyu Mujenerali wo muri Congo wabaye umusilikare mu gihe cya Mobutu, bavuga ko yiyibagije amateka y’ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu Bihugu bitandukanye zikaba zarahanganye n’ibihugu birenga bitanu byari byaje gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Leta ya Laurent Kabila.
Aba basesenguzi bavuga ko igisilikare cya FARDC gisa n’ikitariho kuko byerekanwa n’imitwe irenga 200 irimo FDLR, RUD-URUNANA n’iyindi utibagiwe na ADF NALU imaze imyaka myinshi yica abantu muri Beni na Ituri, aho hose byerekana ko ingabo za Leta zananiwe kubirukana.
Gen.Kasonga yirengagije kandi ikibazo cy’abasirikare ba Leta bagurisha intwaro n’inyeshyamba ndetse n’imwe mu mitwe y’aba Mai Mai yavutse kubera ikinyabupfura gike cy’ingabo za Leta, abagore bafatwa ku ngufu n’inyeshyamba ndetse n’abasirikare ba Guverinoma, amacakubiri n’irondakoko ryamunze igisirikare aha hatanzwe urugero nk’aho abasirikare bose bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakoreraga muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bagiye bahavanwa bakoherezwa mu Ntara za kure kugira ngo batoterezweyo n’ibindi.
Abasesenguzi kandi mu bya gisirikare bavuga ko Gen.Kasonga yaba yaravuze ririya jambo adashishoje ngo arebe aho mu bihugu u Rwanda rwoherejwe mo abasirikare mu butumwa bw’amahoro bwa UN bambikwa imidari yo kuba RDF ari igisirikare cy’umwuga ndetse n’ikinyabupfura, aha twavuga nko muri Mali, Centre Africa, Sudan y’Epfo n’ahandi hose bavuga imyato ingabo z’u Rwanda.
Mu gihe FARDC hari amashusho menshi yerekana uburyo abasirikare bayo baba basinze ku manwa y’ihangu, aho barwana n’abasivili ndetse n’abapolisi.
Ntitwakwirengagiza kandi bariyeri nyinshi ziba mu mihanda zamburirwamo abaturage, aho abasirikare bahembwa n’abacuruzi bakabaribarindira umutekano, aho abasirikare bahembwa intica ntikize ntibagire ubwishingizi mu kwivuza ndetse n’abakomerekeye ku rugamba bakaba bavuzwa n’imiryango yabo.
Ibi bibazo uruhuri byose ntibishobora gutuma izi ngabo Gen.Kasonga avuga zirwana n’iminota 30 imbere ya RDF.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi nkuru ntacyo imaze peeee