Maj.Bizabishaka Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri FDLR yagizwe umuhuzabikorwa mu kigo cya Camp Rumangabo
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu kigo cya Gisilikare cya Rumangabo yabitangaje ,ni uko muri icyo kigo hakomeje kubera ibikorwa by’ubufatanye bwa Gisilikare hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa FDLR.
Amakuru akomeje kuva muri icyo kigo avuga ko kuwa 30 Gicurasi 2022 hateraniye inama yahuje Umuyobozi wa Operasiyo Zokola II n’Ubuyobozi bwa FDLR, Mai Mai CMC Nyatura ya Gen.Dominique na APCLS ya Gen.Karayire Janvier, RUD URUNANA na FPP Abajyarugamba.
Imyanzuro yavuye muri iyo nama ni ubufatanye mu kwirukana umutwe wa M23 mu birindiro byawo, umutwe wa FDLR wahawe inshingano zo kurinda ikigo cya Rumangabo n’ agace ka Kibumba, umutwe wa RUD URUNANA uhabwa inshingano zo kurinda umujyi wa Bunagana no mu nkengero zawo, mu gihe Mai Mai CMC na Mai mai APCLS bahawe kurinda ibice bya Rugali,Ructhuru n’umujyi wa Goma.
Muri iyinama kandi Maj.Bizabishaka usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Gen.Nyembo Kimenyi ukuriye ubutasi muri FDLR niwe wagizwe Umuyobozi nshingwabikorwa mu bya Gisilikare mu gace ka Rutchuru hiyongeyeho n’ikigo cya Camp Rumangabo akazajya atanga Raporo kwa Gen,Tchirimwami Komanda wa Zokola II, uyu Major Bizabishaka akaba yarahawe imodoka Pikapu yo mu bwoko bwa Land cruiser ifite ibirango by’ingabo za Leta FARDC.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile muri Teritwari ya Jomba utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko kuri ubu inyeshyamba za Mai Mai na FDLR ziri muri kariya gace zigera ku bihumbi 2500 kandi muri iki gihe utabavangura n’ingabo za Leta kuko bambaye kimwe, uyu Muyobozi yagize ati”muri iki gihe ubwoba ni bwose cyane ko intambara ishobora kubura kandi ko mu bigaragara izamara igihe kirekire.”
Umwuka w’intambara ukomeje kuba mwinshi mu gace ka Bunagaba, Jomba n’ahandi hahakikije kubera urujya n’uruza rw’imitwe y’abarwanyi ba FDLR n’aba Mai Mai, hakiyingeraho itotezwa ry’abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi batuye mu gace ka Jomba.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko muri Kivu y’amajyaruguru hashobora kuba Jenoside y’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane ko hari bamwe batangiye gushimutwa bakaburirwa irengero.
Mwizerwa Ally