Mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 Kamena, umutwe w’inyeshyamba wa M23 yasohoye itangazo ryo kwishinganisha kubera ko ingabo za Leta ziri gutegura kubagabaho ibitero.
M23 ivuga ko imitwe itandukanye y’igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’ibikoresho byayo byavuye ahantu hanyuranye byegerezwa ahazagabwa igitero, ndetse ngo ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo na FDLR- FOCA, iyobowe na Col. RUHINDA.
Izi nyeshyamba za FDLR-FOCA ngo zajyanywe ahitwa KASIZA, naho inyeshyamba zitwa NYATURA ziyobowe na Jean-Marie ariko zikaba zambara imyenda y’abantu bashinzwe kurinda pariki (ICCN) bo bagiye ahitwa BIKENKE nk’uko iryo tangazo ryasinywe na Major Willy NGOMA ndetse rikanasangizwa na Bertrand Bisimwa ribivuga.
Uyu mutwe uvuga ko umenyesha amahanga n’abanyekongo ko FARDC ishaka kuwushozaho intambara yirengagije imyanzuro y’Akanama ka UN gashinzwe umutekano yasabye ko imirwano ihagarara bakayoboka ibiganiro bibera i Nairobi ndetse bikaba byaremejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, kandi na M23 ikaba ibirimo.
Itangazo rivuga ko M23 yemera ndetse igashimangira ko nta nzira yo gukemura ibibazo mu Ntaramba ishaka, ikifuza ko ibyo isaba bibonerwa igisubizo mu biganiro, bidaheza kuko ari byo byakwiga neza ibibazo bihari kandi bigakemurwa.
Umutwe wa M23 uvuga ko intambara, bizwi ko igira uyitsinda n’utsindwa, kandi nta kindi yagezaho uretse gutinza kubona ibisubizo bikwiye nk’uko byagiye bigenda.
Itangazo bivugwa ko ryasinyiwe i Sarambwe ku wa 03 Kamena, 2022 rivuga ko igihe M23 izaterwa yiteguye kwitabara no kurinda abantu bayo.
Congo Ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, u Rwanda rukabihakana ariko na rwo rukayishinja kuba iri gukorana na FDLR mu bitero igaba kuri M23.
Ku munsi w’ejo, igisirikare cya Congo, i Goma cyasezeye bwa nyuma abasirikare bagera ku 10 bishwe mu ntambara iheruka gushyamiranya M23 n’izo ngabo mu Cyumweru gishize.
Uwineza Adeline