Umuyobozi w’inteko inshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite , Depite Donatille Mukabalisa uri muruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique yabwiye Perezida w’inteko inshinga Amategeko y’icyo gihugu ko u Rwanda ruzi ingaruka zo kubura amahoro ,ninayo mpamvu u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi kugarura amahoro i Cabo Delgado.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 02 Kamena mu kiganiro yagiranye na mugenzi we uyobora Inteko ishinga Amategeko ya Mozambique witwa Hon. Esperança Laurinda F. N. Bias.
Ibi biganiro byasize impande zombi zisinye ,amasezerano y’imikoranire hagati y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Mozambique yashimye ko u Rwanda rwohereje ingabo zo kugarura amahoro muri kiriya.
Mugenzi we uyobora iy’u Rwanda yamubwiye ko biri mu nshingano z’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika muri rusange ko bagomba gutabarana.
Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yaganiriye n’abavuga rikijyana muri kiriya gihugu ababwira uburyo amashyaka menshi kandi adafite ibyiza agambiriye yoretse Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyakora, yababwiye ko mu Rwanda rw’ubu, amashyaka ariyobora yahisemo gukorera hamwe ku nyungu z’Abanyarwanda.
Mukabalisa yasuye n’urwibutso rw’intwari za Mozambique yunamira abarushyinguyemo bagize uruhare mu gutuma kiriya gihugu kibona ubwigenge bwabonetse nyuma y’intambara yamaze 13 ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 1975.
Umuhoza Yves