Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Kamena 2022, imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa mu murwa Mukuru wa Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo habereye indi myigarambyo ikomeye yamagana u Rwanda bashinja guhungabanya umutekano w’iki gihugu no kugambirira kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis .
Ni imyigaragambyo yateguwe n’abayoboke b’ishyaka PALU ry’uwahoze ari Minsitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa Adolphe Muzito.
Zimwe mu ntero z’abigaragambya zasubiragamo bimwe mu birego bashinja u Rwnda, aho bagendaga bagaruka ku kuba ngo u Rwanda rwarabaye ikibuga cy’imyitozo y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abigaragambya bavuga ko basaba Guverinma ibirimo: Kugira icyo bakora ku biheruka gutangazwa na Perezida w’uRwanda basanga bigamije kugambirira nkana guhungabanya umutekano wa RD Congo. Bavuga kandi ko u Rwanda ngo rufite gahunda yo kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis uteganijwe muri iki gihuhu muri Nyakanga.
Andi majwi y’abigaragambya yanagarutse ku birego u Rwanda rutahwemye guhakana bikubiye muri Raporo yiswe Mapping yakozwe n’impuguke z’umurwango w’Abibumbye.Iyi ni Raporo ikubiyemo ibirego birega bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashinja guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abasivili mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Mu gusoza, abigaragambya bifuje ko hahagarikwa buri gikorwa cyose kijyanye na Dipolomasi gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aturuka ku kuba RD Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo. Ibi birego byose u Rwanda rukaba rubihakana.
Mu gihe Congo igifite abanyapolitike babeshya abaturage bene aka kageni congo ntiteze kugira amahoro.