Abuja umurwa mukuru w’igihugu cya Nigeria hongeye kwicirwa umuntu n’abo mu n’idini ya Isilam.uyu mugabo bavuga ko yari yatonganye n’umuyobozi wo mu idini rya Isilamu yaje kwicwa atwitswe n’agatsiko k’abantu bo mu idini ya Isilamu.
Umugabo witwa Ahmad Usman, wari ufite imyaka 30, yari uwo mu itsinda ry’abacunga umutekano ryo muri ako gace. Polisi ivuga ko abantu bagera hafi kuri 200 ari bo bamwirunzeho
Icyakora nta makuru yari yamenyekana kucyaba cyateje ubwo bushyamirane.
Muri iki gihugu ubwicanyi nk’ubu bumaze kuba bwinshi kuko mukwezi gushize, umunyeshuri w’umukristu w’umugore yarakubiswe kugeza apfuye anatwikwa n’abanyeshuri b’abayisilamu bamushinje gutuka idini ryabo mu mujyi wa Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Si ibyo gusa kuko mu byumweru bibiri bishize, abantu batari munsi ya batanu biciwe mu bushyamirane burimo urugomo hagati y’abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) n’abacuruzi mu gace ko mu nkengero y’umujyi wa Abuja. No mumujyi wa Lagos haheruka kugwa umuntu wakoraga ibyuma by’ikorana buhanga byapfuye azize urugomo nk’uru.
Polisi yo muri icyo gihugu yemeje ko uwishwe ari umwe mubacunga umutekano ku igaraje ry’ibinyabiziga ryitwa Tipper kunyubako y’icumbi ya Leta mugace ka Lugbe.
Kugeza ubu impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibi bikorwa biba kenshi by’urugomo rw’udutsiko byongererwa imbaraga n’umuco wo kudahana washinze imizi muri Nigeria, no kuba nta cyizere abaturage bafitiye urwego rw’ubutabera mpanabyaha.
Urugomo nk’uru rukomeje kwiyongera muri Nigeria ,kubera amatsinda menshi y’aba Isilamu bitwara nk’intagondwa.
Umuhoza Yves