Abasilikare barenga ibihumbi 3000 barimo FARDC ,FDLR,RUD URUNANA na Mai Mai CMC bazengututse ibirindiro bya M23 biri ahitwa Runyoni na Tshanzu mu gihe indege za MONSUCO zatangije intambara yo mu kirere.
Umusilikare mukuru wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo yabwiye Rwandatribune ko ingabo zabo zatatse ibirindiro by’umwanzi biherereye ku misozi ya Musongati,Tshanzu na Runyoni kandi indege za MONUSCO nazo ziri mu rugamba rwo kumisha urufaya rw’amasasu kuri abo barwanyi.
Uyu musilikare yakomeje agira ati:”Igisilikare cyacu gikomeye cyinjiye mu birindiro by’umwanzi saa kumi za mu gitondo (04H00) kuri uyu wa 06 Kamena 2022,mu gihe indege za MONUSCO zaje kudutera ingabo mu bitugu mu kanya saa mbiri. Ikindi nuko twiyemeje gusubiza umwanzi aho yaturutse , abaturage bacu bakaba mu mutuzo.”
Hari hashize iminsi mike inyeshyamba za M23 zisohoye itangazo aho zavugaga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko intambara ishobora kuba muri kariya karere bitewe n’ingabo za Leta zimaze iminsi ziharunda ibitwaro. Imitwe y’abarwanyi ba FDLR,Mai Mai CMC ,Mai Mai APCLS ,RUD URUNANA na FPP nabo bazanywe n’imodoka za Leta mu gace ka Bunagana.
Mwizerwa Ally
Ntimukabeshe abantu fdlr mwayibonyehe komuzi gucyana umuriro mutazazimya.
Igisirikari ca RDC cagize neza cane
Nugutuza iyo mihimbiri yose y’a M23
Dushaka amahoro