Ijambo Perezida Tshisekedi yavugiye muri Brazaville ryerekana ko ariwe watanze amabwiriza ku ngabo ze ngo zitere ibisasu mu Rwanda ubwo byagwaga mu Kinigi.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuze ko uburyo bumvise ijambo ry’umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarsi ya Congo Perezida Tshisekedi ubwo yari mu mujyi wa Brazaville ryerekana ko ibisasu byatewe n’ingabo ze mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Kinigi no mu Karere ka Burera,yaba ariwe wari watanze ayo mabwiriza.
Perezida Tshisekedi nta narimwe mu mvugo ze ntakomoza kuri biriya bisasu ngo agire icyo abivugaho mu gihe hari abanyarwanda byangije ndetse bigasenya n’amazu,abasesenguzi mu bya politiki bakomeza kuvuga ko bigaragara ko Congo Kinshasa inama ikomeza kugirwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu by’ibituranyi ko ikibazo cya M23 cyagombye gusubirizwa mu biganiro. Perezida Tshisekedi akaba adashaka kubikozwa kandi azi neza ko igisilikare cye kirangwa n’intege nke.
Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika Bwana Ambasaderi karega yagize ati:birazwi neza ko benshi mu bagize umutwe w’abarwanyi ba M23 bahoze ari abarwanyi ba FARDC nyuma baza kwigumura , si abanyarwanda rero nta mpamvu yo kwikoma u Rwanda , kuko muri iki gihugu hari imitwe myinshi irwana kandi Leta yananiwe gukemura ibyo bibazo.
Benshi bemeza ko kuba Perezida Tshisekedi akirebera umutwe wa M23 ku Rwanda,ari ukwibeshya kuko usibye M23 igihugu cye kibarirwamo imitwe irwana irenga 200 hakaba hari uduce twinshi tw’igihugu we ubwe nka Perezida atakandagizamo ikirenge cyangwa ngo ingabo ze FARDC zihakandagize ikirenge, abasesenguzi bakaba basanga akwiye kurebera igisubizo mu miyoborere y’igihugu cye akibaza n’uburyo abaturage be buri bwoko bugenda bwishyiriraho ubwirinzi bwa gisilikare.
Mu biganiro byari byahuje abakuru b’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa k’ubutaka bwa Congo biherutse kubera mu mujyi wa Nailobi muri Kenya,abayobozi b’iyi mitwe bashinje Leta ko yananiwe kubarinda ikaba ariyo mpamvu bashyizeho ubwirinzi ndetse muri ibyo biganiro na Leta ya Congo yemeye intege zayo ivuga ko igiye kubikosora.
Umuhoza Yves