Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu mugoroba wo kuwa 03 Kamena 2022, hamwe n’Ubuyobozi n’abakozi ba Ofisi y’Igihugu y’Amaposita bibutse abakozi 26 bakoreraga Iposita bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. yavuze ko kwibuka ari inshingano ndetse bikaba n’igihango. “ Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hano ku Iposita ni inshingano kandi ni igihango dufitiye abazize Jenoside”.
Minisitiri Ingabire akomeza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka mabi atagomba kwibagirana bitewe n’uburyo yateguwe, ikigishwa, igashyirwa mu bikorwa, igasenya Igihugu. Abishwe bari Abanyarwanda kandi zari imbaraga z’Igihugu, n’abo twibuka uyu munsi bari abakozi bagenzi banyu mwakoranaga ku buryo icyuho basize cyahise kigaragara.
Minisitiri Ingabire ashimangira ko ari inshingano za buri wese kurwanya abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhembera ingengabitekerezo yayo. Ati: “Tubarwanye, urubyiruko turwigishe amateka y’ukuri tunarusaba gukomeza kwirinda abashaka kuruyobya”.
Umuyobozi Mukuru w’Iposita, Kayitare Célestin, yavuze ko bazahora bibuka, bazirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Ati: “ Turibuka abo twakagombye kuba turi hamwe ariko ntibyashobotse kubera ko Imana yabahamagaye; umuntu agira uburyo ava ku isi ariko abangaba bahavuye mu buryo butari buteganyijwe ubundi, akaba ari yo mpamvu tuzahora tubazirikana”.
Bizimana Christian, wari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, yagarutse ku mateka mabi yaranze Igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, akomoza ku yaranze Minisiteri yari ishinzwe Ubwikorezi n’Itumanaho, Iposita yabarizwagamo, avuga ko harimo ivangura no guheza Abatutsi mu mirimo.
Avuga ko yarebye Mu nyandiko zigeze gutangwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta mu 1990, zigaragaza ko ngo mu bakozi b’iyo Minisiteri bari 520 muri bo Abatutsi bari 90, na ho 430 bari Abahutu.
Kayirangwa Marie Josée watanze ubuhamya, avuga ko yavutse mu muryango w’abana icumi, batanu bakicwa muri Jenoside hamwe n’ababyeyi babo bombi, ashingiye ku buzima yanyuzemo no ku mateka mabi yaranze Igihugu, yasabye ababyeyi kwigisha abana babo ibyiza, bakabatoza kubana neza, bagaharanira ko batazabaho mu buzima bubi nk’ubwaranze ayo mateka mabi.
Abafashe ijambo batandukanye bashimiye banatanga ubutumwa Ku ngabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu, ndetse bashima n’ibimaze kugerwaho mu kwiyubaka.
Eric Bertrand Nkundiye