Sosiyete y’Indege ya Uganda [Uganda Airlines] igiye kuba isimbuye RwandAir mu ngendo zerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko iki Gihugu gihagaritse RwandAir kujyayo kubera ibibazo gifitanye n’u Rwanda.
Uganda Airlines igiye kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko ubutegetsi bw’iki Gihugu buhagaritse RwandAir kujyayo nk’igihano cyo kuba gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Amakuru yizewe avuga ko Uganda Airlines igiye kujya ikora ingendo eshanu mu cyumweru muri DRCongo aho izajya yerecyeza i Kinshasa ivuye i Entebbe muri Uganda.
Ni icyemezo cyafashwe ku bwumvikane bwa Uganda Airlines ndetse na sosiyeye y’indege ya DRC, ya Congo Airways nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaje umubare udahagije w’indege.
Sosiyete nyarwanda y’indege ya RwandAir yahagaritswe kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo iki Gihugu cyeruraga kigashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo rwahakanye ibi birego.
RWANDATRIBUNE.COM