Mukiganiro yagiranye na Radiyo ijwi ry’Amerika Ambasaderi Vicent Karega yavuze ko ibibazo biri muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bitazarangizwa no kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda cyangwa se gushoza intambara k’u Rwanda.
Yakomeje agaragaza ko ikibazo Congo ifite atari abaturanyi ahubwo ar’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu by’umwihariko imitwe irenga 200 ibarizwa muburasirazuba bwa Congo .aha twavuga nka Mai Mai, Rud Urunana ,ADF, FDLR Twirwaneho zombie, FLN n’indi mitwe myinshi cyane tutarondoye.
Yakomeje avuga ati” kuntandukanya n’u Rwanda biragoye kuko ni igihugu cyanjye,kuba rero bikora bagafata imihanda ngo bari kwamagana ambasaderi w’u Rwanda mbese ni ukwamagana igihugu cyanjye.” Ati “ gusa mbona umuti w’ibibazo Atari ukwamagana Ambasaderi w’u Rwanda cyangwa se kwinjira mu ntambara n’igihugu cy’u Rwanda, kuko iteka burya intambara irasenya kandi kubaka ibyo yasenye biragorana.”
Kubyerekeranye n’ibyakorwa kugira ngo akarere k’ibiyaga bigari kagaruke mo amahoro by’umwihariko muburasirazuba bwa Congo , yatangaje ko Congo ifite igisubizo mubiganza byayo. Ati” Congo ifite abahanga benshi bagomba kwicara hasi bakajya inama yubaka bagashakira igisubizo ibibazo by’inyeshyamba zibarizwa muri iki gihugu yaba iy’imbere mugihugu ndetse n’ihabarizwa ikomokia mubindi bihugu.
Yakomeje avuga ko iki kibazo ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari byakagombye kukigira icyabo ,bakicara bagashakira umuti hamwe aho guhora bashotorana bapfa ubusa, yanakomoje k’umuryango w’Afurika y’iburasizuba watangiye ibiganiro bigamije kugaruran amahoro muri kariya karere nyamara mugihe bitaranarangira dore ibibazo bikomeje kuba urudubi.
Ibibazo by’u Rwanda byatangiye kuba bibi mugihe ingabo za Leta ya Congo zarwnaga na M23 bagashinja Leta y’u Rwanda ko yaba ishyigikiye izi nyeshyamba. Ibi byakurikiwe nogushimuta abasirikari babiri b’u Rwanda .
Umuhoza Yves