Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvuguzi w’ingabo za Repupulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ekenge Bomusa Efomi Sylvain yemeje ko Ingabo z’ Abasirikare babiri baguye mu gitero cyagabye mu Bugusa muri Gurupoma ya Jomba n’aho batanu bagakomereka.
Muri iki gitero cyagabwe mu gitondo cy’uyu munsi, cyagabwe na FARDC ku nyeshyamba za M23 ziri Bugusa muri teritoire ya Ruchuru muri kivu y’amajyaruguru, zifatanyije n’ingabo za MONUSCO zaje zitwaje n’indege zabo z’intambara.
Uru rugamba rutari rworoshye rwaguyemo ingabo za FARDC ebyiri abandi barakomereka, ntitwigeze tumenya amakuru k’uruhande rw’inyeshyamba za M23 niba hari izaguye muri uru rugamba cyangwa niba hari abakomeretse.
Iyi ntambara ibaye mu gihe abagize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bamaze iminsi mu biganiro byo kugarura amahoro muri aka Karere byumwihariko Uburasirazuba bwa Congo bwayogojwe n’Intambara.Ubwo iki gihugu cyari cyasabwe kuganira n’imitwe yose ibarizwa k’ubutaka bwacyo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano k’uburyo burambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Uwineza Adeline