Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezdia Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko yakiriwe na Uhuru Kenyatta uyobora Kenya.
Abasesenguzi bemeza ko Muhoozi Kainerugaba azasimbura se Museveni ku mwanya wa Perezida wa Uganda ndetse ko yatangiye kumutegura.
Bavuga ko kuba uyu muhungu wa Museveni akomeje kugira uruhare mu mibanire n’amahanga aho akunze kugirira urugendo mu Bihugu bitandukanye, ari ikimenyetso cy’uko yatangiye inzira yo kumutoza kuzayobora Uganda.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’umusirikare w’icyubahiro muri Uganda, yatangaje ko yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Yagize ati “Nishimiye guhura n’umuvandimwe wanjye mukuru akaba n’inshuti yanjye Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi nkanamushyikiriza ubutumwa bukomeye bwa HE Yoweri Museveni.”
Muhoozi Kainerugaba, akunze kugaragaza ko ari inshuti ikomeye ya Uhuru Kenyatta ndetse akaba yari yaramutumiye mu birori bw’isabukuru ye biherutse kuba.
Uyu muhungu wa Museveni, hari abemeza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu yo muri 2024 akazasimbura se Museveni.
Lt Gen usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka muri Uganda, amaze iminsi agaruka ku bibazo by’umutekano biri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yanagiye agaragaza icyaba umuti wabyo.
Aherutse gutangaza ko kurandura imwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisaba guhuza imbaraga hagati y’Ibihugu bigize EAC nyuma y’uko iki Gihugu na cyo kinjiye muri uyu muryango.
RWANDATRIBUNE.COM