Nk’uko byatangajwe na Nyiricyubahiro ,Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Willy Ngumbi, mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 07 Kamena 2022 yagaragaje ko yiteguye kwakira Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Poul Kagame muruzinduko rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransis .
Nyiricyubahiro Willy Ngumbi yatangaje ko azishima cyane nabona Perezida wa Repulika y’’u Rwanda Paul Kagame yaje kwakira Papa Francis muruzinduko azagirira muri iki gihugu cya Congo mukwezi gutaha kwa Nzeri , Musenyeri Ngumbi yakomeje avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ifitanye amakimbirane n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ashingiye ku mutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR, nta kibazo izi Leta zombie zifitanye cyerekeye uruzinduko rwa Papa Francis
Ngo ikimenyimenyi ni uko mu bazajya kwakira Papa Francis ubwo azaba ageze i Goma tariki ya 4 Nyakanga 2022, harimo Abanyarwanda benshi barimo n’abayobozi.
Musenyeri Ngumbi yavuze ko atabyumva kimwe n’abavuga ngo u Rwanda rushaka kuburizamo uruzinduko rwa Papa Farancis kuko ntakibazo na kimwe u Rwanda rufitanye nawe.
Ati” njye simbyumva kimwe nabo” . Nababwira ko nageze mu Rwanda navuganye naba Musenyeri bo mu Rwanda navuganye naba Padiri , navuganye n’abakristu ,abantu bensshi bashaka kuza yewe n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro bo mu bo mu Rwanda bazaza muri misa ya Papa . Nta bibazo dufitanye n’u Rwanda ku ruzinduko rwa Papa .”
Musenyeri Ngumbi yagaragaje ko yifuza ko Perezida w’u Rwanda nawe yajya kwakira Papa Francis , kandi ngo bibaye yabyishimira cyane.ati “ Nzishima cyane na Perezida Kagame naza kwakira Papa kubera ko atazanywe n’igihugu kimwe gusa ahubwo amahoro yo mu karere kose.
Yakomeje agira ati :” Perezida w’u Rwanda naza muruzinduko rw’umushumba wa Kiliziya ku isi nzishimira kumwakira .
Umubano w’u Rwanda na Congo ukomeje kuba mubi nyamara ibihugu byombi bisabwa kuganira kugira ngo ibibazo byose birangizwe mumahoro.
Uwineza Adeline