Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yavuze ko intambwe bamaze gutera mu gutanga servisi nziza, ko bazakora ibishobaka byose mu kuyisigasira kugirango itazasubira inyuma mu rwego rwo gukomeza kurwanya guha umuturage serivisi mbi irimo ruswa n’akarengane.
Ibi yabigarutseho ubwo abagize inteko Ishinga Amategeko Baharanira kurwanya ruswa n’akarengane (APNAC ) bashimaga abagize inama ngishwanama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi imbaraga bakomeje gushyira mu kurwanya ruswa n’akarengane bitandukanye no mu mwaka washize wa 2020-2021.
Dr.Kibiriga Anicet yagize ati “Turifuza kuza ku mwanya wa mbere, Abadepite bashimye aho tugeze ntiduteze gusubira inyuma, turakomeza gukemura no gutega amatwi ibibazo by’abaturage, umuturage agire umwanya wo kwitangira ibitekerezo by’ibibazo ahura nabyo mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane.”
Akarere ka Rusizi kavuga ko karajwe ishinga no guca ruswa n’akarengane Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020-2021 Akarere ka Rusizi kaje mu Turere 12 twanyuma tudatanga raporo y’uko guhera mu Kagari kugeza ku rwego rw’Akarere barwanya ruswa bitandukanye n’umwaka 2021-2022 hashyizwemo imbaraga.
Ku munsi w’ejo, kuwa 10 Kamena 2022, nibwo habaye inama yahuje abo mu Nteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa n’akarengane n’abagize inama ngishwanama ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Rusizi hagaragajwe aho Akarere gahagaze mu kurwanya ruswa, bagira ibyo basabwa birimo kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Bimwe mu bikorwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwakoze muri gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane harimo gukora inama kuva ku Karere kugera mu Kagari, gushyira numero za telefoni z’abayobozi ku biro bakoreramo ndetse no kwegera abaturage bumva ibibazo byabo.
Depite Murebwayire Christine yagize ati “Twaje kubabaza impamvu no kubahwitura, muri 2021-2022 Akarere kakoze ibikorwa byinshi byo kwishimira gahagaze neza ,ntibagatange serivisi barebye icyo umuntu aricyo bajye bayimuha kuko umuturage ari ku isonga, bayimuhe nta kiguzi.”
Mayor Dr Kibiriga avuga ko hari ibibazo birimo kutishyura mbere abaturage ahaba hagiye kubakwa ibikorwa remezo aho byaje kugaragara ko habamo ruswa n’akarengane bikaba bigiye kuvugutirwa umuti.
Hemejwe kandi ko hazatangwa amahugurwa mu bikorera, abanyeshuri, ingendo zamagana ruswa n’akarengane no gutanga ibiganiro kuri radiyo kugirango ikibazo cya ruswa kirandurwe burundu.
Uwineza Adeline