Mu nama yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kamena i Kinshasa, ambasaderi w’Ubudage muri DRC, Oliver Schnakenberg yahamagariye abaturanyi ba DRC kubahiriza ubusugire bw’ubutaka bwa Congo.
Yemeza ko, Berlin itegereje ibisubizo by’iperereza ryakozwe na ICGLR ryagutse ryagenzuwe ku buryo u Rwanda bavuga ko rushyigikiye inyeshyamba za M23 kugira ngo hamenyekane ibyabaye ku mpande zombi.
Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo, uyu mudipolomate w’Ubudage arasaba abafatanyabikorwa bose kwirinda ko hajyaho ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma habaho ihohotera muburyo ubu cyangwa buriya.
Ati: “dusangiye imyanya yagaragajwe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano. Niyo mpamvu duhamagarira ibihugu byose bituranye kubaha no kurengera ubusugire bw’akarere ka DRC no kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa byose bitera uburakari. Ibi ntibyemewe ku mpande zose. ”
Yamaganye kandi amarorerwa yakozwe n’imitwe yitwaje intwaro agira Ati: “Mu gihe turi muri iyi nama, abantu mu burasirazuba bwa Congo barapfa. turi hano, ariko abagabo, abagore n’abana bicwa buri munsi n’imitwe yitwaje intwaro,irimo ADF, CODECOs, M23 n’indi tutarondoye.Twamaganye mu magambo akomeye aya mahano atemewe na gato ”.
Byongeye kandi, Olivier Schnakenberg, yatangaje mu cyumweru gishize, mu butumwa bw’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bwoherejwe i Kinshasa, intego y’ubwo butumwa, nk’uko umudipolomate w’Ubudage abivuga, ni ugutangiza ibiganiro haba mu nzego za leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ya Congo hagamijwe gushyiraho urufatiro rw’uburyo bushya bwo gukemura ibibazo mu burasirazuba bwa DRC.
Uwineza Adeline