Abaminisitiri batatu bo muri Guinea- Bissou birukanwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Umaro Sisso Embalo abahaye inshingano kubera ko batabashije kwitabira umuhanga wo kurahira.
Embalo yatangaje guverinoma nshya kuwa 9 Kamena 2022, igizwe n’abantu 36, kuri uyu wa gatanu nibwo yirukanye batatu mu bo yari yashyize ku butegetsi.
Muri abo harimo Minisitiri w’Uburezi, Tcherno Djalo; Minisitiri w’Umutungo Kamere, Fernando Dias na Minisitiri w’Ingufu n’Inganda Mario Fambe.
Bose ntibigeze bitabira umuhango wo kurahira kuri guverinoma nshya kandi nta mpamvu batanze.
Abo ba Minisitiri bose ni abayoboke b’ishyaka Riharanira Imibereho Myiza y’Abaturage (PRS) muri Guinea-Bissau.
AFP yatangaje ko umwe mu bayobozi b’ishyaka rya PRS yavuze ko ibi byose byatewe na Perezida Embalo, kuko yanze kumva icyo ishyaka rimusaba.
Yavuze ati “Twamwoherereje urutonde rw’abayobozi batoranyijwe kugira ngo babe muri guverinoma nshya ariko ntiyabyitayeho abigenza uko yishakira, azirengera ibigiye gukurikiraho.”
Perezida Embalo yasheshe Inteko Ishinga Amategeko ya Guinea-Bissau mu kwezi kwa Gicurasi maze ahita atangaza amatora y’abadepite kugira ngo akemure ikibazo cya politiki cyari kimaze igihe, ndetse no kugirango imirimo ikomeze gukorwa nk’uko byari bisanzwe.
Uwineza Adeline