Ejo kuwa 11Kamena 2022 nubwo uwahoze Ari umugabo was Briten Spears yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwica ubukwe bw’uwahoze ari umugore we, nyamara bakaza gutandukana bamaranye umwaka umwe gusa.Jason Alexander watandukanye n’umugorewe ngo yinjiranye icyuma mubusitani abageni barimo asakuza Kandi afite icyuma abashinzwe umutekano baramufata ndetse bahamagara Polis.
Into byabaye kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru kirangiye, nibwo umuhanzikazi w’icyamamare yakoze ubukwe n’umukunzi we Sam Asghari bari bamaranye imyaka 5 mu munyenga w’urukundo. Ubu bukwe bwabaye mu buryo butunguranye ndetse butumirwamo abantu mbarwa ba hafi y’abageni, nk’uko uyu muhanzikazi yatangaje ko ashaka ubukwe budashamaje. N’ubwo ubu bukwe bwari bwatumiwemo mbarwa, ntibyabujije Jason Alexander wahoze ari umugabo wa mbere wa Britney kubuzamo atatumiwe ndetse akanagerageza kubwica.
Mu mashusho yafashwe n’abari bitabiriye ubukwe bwa Britney Spears yanyujijwe mu kinyamakuru TMZ, agaragaza Jason Alexender yinjira mu busitani bwarimo kuberamo ubukwe bwa Britney n’umukunzi we Sam, aho yinjiye asakuza cyane ndetse anafite icyuma mu kuboko. Abashinzwe umutekano bakaba baramusohoye aho, ndetse banahamagara polisi nk’uko TMZ yabitangaje.
Kuri ubu Daily Mail yatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa gatandatu ku gicamunsi, aribwo polisi yo muri California yataye muri yombi Jason Alexander aho akurikiranyweho kugerageza gukomeretsa Sam Asghari, umugabo wa Britney ndetse no guteza umutekano mucye mu bukwe bw’uwahoze ari umugore we. Britney Spears akaba yarashakanye na Jason Alexender mu 2004 bagahana gatanya bamaranye umwaka umwe gusa babanye.
Umuhoza Yves