Inama nkuru ya FDLR yafashe icyemezo cyo kohereza Batayo ya Sinayi na Kanani gufasha ingabo za Leta FARDC I Jomba
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama nkuru ya FDLR yari imaze iminsi itatu ibera ahitwa Kazaroho muri Gurupoma ya Tongo Teritwari ya Rutschuru, iyi nama ikaba yari iyobowe na Perezida wa FDLR Lt.Gen Byiringiro Victor.
Isoko ya makuru ya Rwandatribune iri Tongo ivuga ko iyi nama yitabiriwe n’abagize Etat Major yari igamije gusuzuma ubusabe bwa Gen.Chirumwami, Komanda wa operasiyo Zokola II by’uko FDLR yakongera umubare w’abasilikare mu gace ka Jomba na Tongo.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko muri iyi nama hemejwe ko ubufatanye bw FDLR na FARDC bwaguka, Ari nayo mpamvu bemeye kohereza Batayo ebyiri zibarizwa muri Su segiteri ya Sinayi na Kanani ,Gen.Karume akaba ariwe wahawe kuyobora ibyo bikorwa.
Umwe mu basilikare bo ku rwego rwa Koloneri wo muri FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko ya makuru ya Rwandatribune ko iyi nama byari byitezwe ko irangira ejo kuwa mbere ariko ikaba yasojwe ikitaraganya kubera ko hari amakuru yavugaga ko M23 yaba irigusatira agace ka Rugali FDLR isanzwe ifitemo ibirindiro.
Mwizerwa Ally