Mu itangazo yashyize kuri twitter umuyobozi w’Umutwe w’inyeshyamba wa M23 Bertrand Bisimwa , yavuze ko FARDC yifatanije na FDLR bagabye ibitero mu birindiro bya M23 biri munkengero za Bunagana mu rukerera rwo kuri iki cyumweru mu masaha ya saa 5h00.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demopkarasi ya Congo yasabwe kenshi guhagarika intambara nk’uko byagarutsweho n’abayobozi bane bari bahagarariye Leta zabo mu biganiro by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba , byari bishyigikiwe na UN hamwe n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Muri ibi biganiro hari hemejwe ko Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo , igomba kugirana ibiganiro n’aba barwanyi kugira ngo hashakirwe hamwe umuti w’ibibazo. Nyamara ibi n’ubwo bwari byemejwe gutya ibi byaje guterwa utwatsi n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Parick Muyaya ubwo yavugaga ko badashobora kuganira n’uwo yise umutwe w’iterabwoba.
Ibi bitero byagabwe na FARDC yifatanije na FDLR ntibyabahiriye kuko byarangiye uyu mutwe ubirukanye mu mujyi wa Bunaga , M23 isigara iwugenzura.
Umuhoza Yves