Ifoto ya Edouard Bamporiki ufingiye iwe mu rugo yatangiye gukwirakwira ku munsi w’ejo bivugwa ko yaba yongeye kugaragara mu ruhame aho byavugwaga ko yitabiriye amasengesho yahuje abahanzi, abanyamakuru n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.
Mu masengesho yahuje ibyamamare mu byiciro bitandukanye, harimo Imikino, Imyidagaduro n’abanyamakuru yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022, hari ifoto ya Hon Bamporiki Edouard umaze ufungiwe iwe byavugwaga ko yagaragaye muri aya masengesho cyane ko ibyiciro by’abayeteguye bibarizwa mu gice cy’umuco yahoze ayobora.
Byatumye abantu benshi bibaza,niba mubyo yemerewe mu gihe afungiye iwe no kujya gusenga birimo, cyangwa niba imbabazi yasabye umukuru w’igihugu yarazihawe.
Ukuri kuri iyi foto
Amakuru yizewe Rwandatribune ifite ni uko iyi foto yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe mu masengesho yari yateguwe n’uru rwego, muri Mata 2022, ubwo yari akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry ku murongo wa Telefoni tugamije gukuraho urujijo ntiyabasha kuboneka tumwandikiye n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
RIB yemeje ko Hon Bamporiki Edouard afungiwe iwe mu rugo kuwa 5 Gicurasi 2022, aho yabvuze ko akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Nyuma yo gutwabwa muri yombi kuwa 6 Gicurasi 2022, yanditse kuri Twitter yemera icyaha anasaba Perezida wa Repubulika imbabazi.
Perezida Kagame yamusubije ko gusaba imbabazi ari byiza gusa anongeraho no guhana bifasha.