Umwana w’umuhungu w’umuryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bamusanze amanitse mu mugozi nyuma y’uko umukozi wo muri uru rugo atabaje umubyeyi we, none uyu mukozi arakekwaho kwica uyu mwana.
Uyu mwana w’imyaka icyenda witwa Ihirwe Rudasinwa Davis, witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, yari asanzwe abana n’umuryango we utuye mu Mudugudu wa Karubibi mu Kagari ka Cyaruzinge muri uyu Murenge wa Ndera.
Ababyeyi b’uyu mwana bari bamusize mu rugo, asigarana n’umukozi wo mu rugo, ari gusubiramo amasomo, gusa umubyeyi umwe [Mama we] yari ari hafi y’urugo.
Amakuru avuga ko uyu mukozi wo mu rugo yaje guhamagara Mama w’uyu mwana amubwira ngo naze arebe ibibaye, amubajije ibyo ari byo yanga kugira icyo amubwira, aho ahagereye asanga umwana amanitse mu mugozi ku byuma by’amadirishya bizwi nka grillage.
Se w’uyu mwana witwa Rudasingwa Emmanuel yavuze ko we yari yazindukiye mu myitozo ngororamubiri agasiga umwana we asubiramo amasomo amwizeza ko aho ari bugarukire na we aza kumufasha.
Yagize “Umukozi yahamagaye Nyina w’umwana amutabaza ngo naze arebe ibyabaye mu rugo/”
Yakomeje agira ati “Umugore yatunguwe no kubona umwana amanitse ku byuma byo ku idirishya (Grillage) arimo kunagana.”
Uyu mubyeyi uvuga ko umukozi wo mu rugo yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza, avuga ko umwana wabo adashobora kwiyahura kuko nta kibazo na gito yari abuze.
Avuga ko hashobora kuba hari ababyihishe inyuma bakoranye n’uyu mukozi wo mu rugo kuko n’uyu mukozi atumva impamvu yabikoze.
RWANDATRIBUNE.COM
Umuryango wabuze umwana wihangane, abagome ntibagira konji.