Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza kurya imboga kubera ko ari nziza kandi zigira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu. Gusa bongeraho ko zagombye kuribwa buri munsi.
Impamvu zagombye kuribwa buri munsi, n’icyo zimaze mu mubiri w’umuntu ni byo tugiye kubagezaho twifashishije urubuga rwa Interineti rukurikira.
Nk’uko tubikesha urubuga www.calculersonimc.fr, impamvu imboga zagombye kuribwa buri munsi, ni uko zifite ibyiza byinshi zizanira umubiri w’umuntu, by’umwimerere kandi byinshi ugereranyije n’ibyo umubiri ukura mu bindi biribwa.
Ni ngombwa kuzirikana ko ibyo abantu barya, ari byo bizana impinduka nziza cyangwa mbi mu mubiri. Ni yo mpamvu ari byiza kurya ibifitiye umubiri akamaro nk’imboga, kugira ngo umererwe neza.
Kurya imboga bituma umubiri ubona ibyitwa ‘acido-basique’ bikenerwa cyane mu maraso . Imboga, cyane cyane imboga rwatsi, zifitemo ibintu byongera amaraso kandi bikayongerera n’ubwiza.
Imboga z’ubwoko bwose, zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, ubutare na vitamine nyinshi umubiri w’umuntu ukenera. Ikindi cyiza cy’imboga ni uko zitigiramo ibintu bibyibushya, ku buryo uzirya kenshi nta kibazo cy’umubyibuho udasanzwe yahura na cyo.
Imboga kandi zifashishwa mu gusukura umubiri kuko zifitemo ubushobozi bwo gusohora imyanda iba yaribitse mu mubiri ndetse igahinduka nk’uburozi kuko iba ishobora kuwugirira nabi.
Ese imboga zaribwa zimeze zite?
Hari abantu batekereza ko kurya imboga bigoye, kuko bibasaba umwanya munini wo kuzitegura, ariko ni byiza kurya imboga kandi zitunganyije neza nubwo byasaba umwanya wo kuzitegura.
Hari imboga ziribwa zitetse, ariko hari n’imboga umuntu arya ari mbisi kugira ngo ashobore kubona intungamubiri nyinshi, kuko hari izangirika mu gihe zitetswe.
Imboga zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro, ni yo mpamvu zitajya zibura mu mafunguro abaganga bategeka abashaka gutakaza ibiro.Gusa abazirya bifuza gutakaza ibiro, bo basabwa kuzirya nibura inshuro eshatu kugeza kuri eshanu ku munsi.
Imboga rero zishobora kuribwa isaha iyo ari yo yose y’umunsi, mu masaha ya mbere ya saa sita, cyangwa kuzirya mu gihe cy’ifunguro rya saa sita.
Ikindi kandi kuko imboga zigira isukari nkeya, ni ifunguro ryiza rya nijoro kuko ntizigora igogora. Kubera ko nta sukari nyinshi zigira, nta ngaruka mbi zagera ku muntu uzirya nijoro, kuko iyo umuntu ariye ibindi biribwa bigira isukari nyinshi nijoro bigira ingaruka mbi, kuko aba agiye guhita aryama umubiri utayikoresheje, nyuma ikagenda ikibika nk’ibinure.
Abahanga mu byubuzima bakomeza bavuga ko bibaye byiza ifunguro ryose uriye ritakagombye kuburaho imboga z’icyatsi kibisi ariko kandi ngo biramutse bitagukundiye byibuze nyuma y’iminsi ibiri wakagombye gufata ifunguro ziriho.
Uwineza Adeline