Kuva aho ibitero by’inyeshyamba za M23 byubuye muri Rutshuru na Masisi, abitwaga Abatutsi kugeza n’uyu munsi bakomeje kugira ibibazo bikomeye, Kuko bashinjwa kuba k’uruhande rw’inyeshyamba za M23.
Kuba kandi uyu mutwe ufatwa nk’u mutwe w’iterabwoba n’ubuyobozi bwa DRCongo, nibyo bituma Abatutsi batuye muri Congo bakomeje gufatwa nk’abanyarwanda bagakomeza guhigwa.
Tugendeye k’umutekano muke ubarizwa muri Kivu y’amajyaruguru, David Karambi yagaragaje ko abo mu bwoko bw’Abatutsi bashigikiye uriya mutwe ufatwa nk’ibyihebe wa M23 bakomeje kuvuga Kandi ko uyu mutwe ubiba urwango muri Teritwali ya Rutshuru no mu nkengero zayo.
Ubu Umututsi wese ubarizwa k’ubutaka bwa Congo afatwa nk’icyitso cya Perezida Kagame. Aho mu mvugo yabo bagira bati”musubire iwanyu mu Rwanda Kandi bene wanyu mu babwire bave mubyo barimo.’’
Yagize ati” Mubwire, ninde wambwira Aho abofisiye 19 bari bari mu ngabo z’igihugu FARDC aho baherereye? twese twari tuziko Ari abanye-Congo ariko ubu bagiye k’uruhande rw’u Rwanda!Ubu bari kurwana k’uruhande rwa Kagame barwanya igihugu cyacu?
Niyo mpamvu tudashaka ko mukomeza kutwihishamo twarabavumbuye turabazi neza.
Mudahemuka Camille