Nkuko byatangajwe n’umuraperi w’Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Youssoupha yemeje ko yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali ku wa 01 Nyakanga 2022, yagize ati “ibibazo by’igitaramo cy’i Kigali birandenze.”
Umwuka mubi uri hagati ya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo wakomeje kugenda urushaho kuba mubi kuko Abanye Congo bakomeje gushinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23, bakoresheje imbuga nkoranyambaga basabye Youssoupha guhagarika igitaramo yari yateguye mu gihugu cy’imisozi igihumbi ndetse na we yemeje ko yemeye icyifuzo cy’abafana be n’igihugu cye cy’amavuko.
Nkuko yabitangaje kurukuta rwe rwa Twetter yagize ati “nubwo hari hashize iminsi twitegura iki gitaramo cyo mu Rwanda , ubu cyamaze guhagarikwa. Ubusanzwe ntakintu cyashimisha nko kuzenguruka Afurika ariko iki kibazo cyo kirandenze”.
Nubwo bimeze gutya Leta y’u Rwanda ntiyahwemye gutangaza ko ntaho ihuriye n’umutwe wa M23 ndetse ko ibibazo by’intambara iri muri Congo bireba Congo ubwayo.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM