Nyuma yuko Igisirikare cya RDCongo kirashe mu Rwanda inshuri eshatu mu gihe cy’amezi atatu, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) rishyigikiye FARDC muri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.
Yolande Makolo yabitangaje asubiza ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Stéphane Dujarric uherutse kuvuga ko ubusugire bwa DRC bukwiye kubahwa.
Yolande Makolo yavuze ko ubudahangarwa bwa DRC bungana n’ubw’u Rwanda bityo ko igisirikare cya Congo na cyo gikwiye guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi gikomeje gukora ku Rwanda.
Yavuze ko kuba DRC yarasa ibisasu mu Rwanda ntihagire igikorwa, bigaragaza ubufasha bwa MONUSCO kuri FARDC.
Yagize ati “Ese iyo DRC irashe ibisasu mu Rwanda byo ntibifatwa nko kuvogera, iki ni ikibazo gikomeye kandi kizana ingaruka kandi bikwiye guhagarara burundu.”
Yolande Makoloro yavuze ko MONUSCO yamaze gufata uruhande ndetse ko “yatanze ubufasha bweruye kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda.
Yolande Makolo yavuze ko MONUSCO itari ikwiye gukora ibikorwa nk’ibi cyangwa ngo irebere bikomeze kuba kuko kubirebera na byo bigaragaza ubufatanyacyaha.
RWANDATRIBUNE.COM