Nyuma yuko amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza yo kohereza abimukira n’impunzu mu Rwanda, agezwe intorezo na benshi batayifuzaga, u Rwanda rwemeje ko aba mbere bazagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022.
Byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru.
Yolande Makolo yemeje ko indege izazana abimukira ba mbere izagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu, ubundi bakakirwa neza bakanatangira guhabwa ibyo bemererwa n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza.
Yavuze ko ibyo bazakorerwa byose bigamije kubafasha kwisanga mu buzima bushya bazaba bagezemo mu Rwanda, aho bazahabwa ubufasha mu bijyanye n’amategeko mu bikorwa byo gusaba ubuhungiro ndetse no gusemurirwa.
Uretse ibyo kandi, bazahabwa aho gutura ndetse n’ibindi bikenerwa by’ibanze birimo ibibatunga, ubundi bagatangira kwisanga mu buzima bazaba bazanywemo.
Yagize ati “Ku munsi w’ejo ubwo indege ya mbere izaba igeze i Kigali, aba mbere bazaba baje, bazakirwa kandi bakurikiranwe banahabwe ubufasha kugira ngo bakire ubuzima bushya inaha.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko nkuko biteganywa n’amategeko, aba bimukira, abazashaka gutura mu Rwanda bazahaguma, abashaka gusubira mu Bihugu bakomokamo, bafashwe kubijyamo ndetse n’abifuza kujya mu bindi Bihugu bagafashwa kujyayo.
Ati “Ariko twizeye ko bazahitamo kugumana natwe, kandi bagakurikiza iby’abandi bahisemo kugira u Rwanda iwabo.”
Makolo yavuze ko aya masezerano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda yasinywe hashingiwe ku bikorwa byiza bikomeje kuranga u Rwanda mu kwakira impunzi n’abimukira, avuga ko n’aba baturutse mu Bwongereza bazahabwa ibyiza wenda bitari ku rwego rw’ibyo batekerezaga ko bagiye gushakira i Burayi ariko bikaba byiza kurusha ubuzima bubi bari babayemo burimo ibikorwa by’icuruzwa n’imirimo y’uburetwa.
RWANDATRIBUNE.COM