Mu buryo butunguranye, indege yagombaga kuvana abimukira n’impunzi mu Bwongereza iberecyeza mu Rwanda, yahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma y’ingingo y’Urukiko rukomeye ku Mugabane w’u Burayi.
U Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022 rwari rwatangaje ko abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza, basesekara i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022.
Yewe no mu Bwongereza imyiteguro yari yarangiye ndetse n’indege igomba kuzana aba bimukira, yari yateguwe iri ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Wiltshire ibura gusa guhaguruka ikazana aba bantu.
Iyi ndege yagombaga guhaguruka ku isaaha ya saa yine n’igice zo mu ijoro, yaje guhagarikwa mu minota ya nyuma kubera ingingo y’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi rwagendeye ku kirego cy’umuntu ukwe ukomoka muri Iraq uri m bantu barindwi bagombaga kuzanwa mu Rwanda.
Uyu munya-Iraq wiyambaje uru rukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’I Burayi, yavuze ko afite impungenge zo kugirirwa nabi igihe azaba ageze mu Rwanda.
Uru rukiko na rwo rwemeje ko ntacyemeza ko aba bantu batazagirirwa nabi igihe bazaba bageze mu Rwanda, rwanzura ko rugiye gusuzuma ibikubiye mu mategeko y’uburenganzira bwa muntu yasinywe n’u Bwongereza ubundi rukazatanga icyemezo mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Ibi byatumye uru rugendo ruhita rusubikwa igitaraganya, gusa Umunyamabanga Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yavuze ko batengushywe cyane n’iki cyemezo cy’uru rukiko rwanyuranyije n’ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu Bwongereza.
Yagize ati “Biratangaje kubona Urukiko Nyaburayi rw’Uburenganzira bwa muntu rwivanga muri iyi gahunda yacu yakomeje kugenda yemezwa n’Inkiko z’Igihugu cyacu.”
Gusa yizeje ko bidakoma mu nkokora Guverinoma gukomeza gutegura uburyo iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyiwa mu bikorwa, yemeza ko hari itsinda ryahise ritangira gusuzuma ibyemezo byose byafashwe n’inkiko, kugira ngo hahita hatangira guterwa urugendo rutaha.
RWANDATRIBUNE.COM