Umuvugizi wa Leta y’uRwanda Yolanda Macro yamaganiye kure , amagambo yatangajwe n’umukuru wa’umutwe ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika , ubwo yatangazaga ko inkunga u Rwanda rutera inyeshyamba za M23 zigaba ibitero kungabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO n’igisirikare cya Congon FARDC hamwe n’abaturage b’abasivile ,itazihanganirwa.
Senateur Robert Minendez , abinyujije k’urukuta rwe rwa Twetter yasabye isi yose guhuriza hamwe imbaraga bakamagana icyo yise imyifatire y’u Rwanda, yakomeje avuga ko ibi bitagomba kwihanganirwa, asaba uhagarariye Amerika muri ONU , ubuyobozi bwa MONUSCO ndetse n’ibiro bishinzwe Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, kwita kuri icyo kibazo , no gukurikirana ababigizemo uruhare.
Icyakora ibi byamaganiwe kure na Mme Yolanda Macro umuvugizi wa Leta y’urwanda wanashinje uyu musenateri kubogama.
Abicishije k’urukuta rwe rwa Twetter yavuze ko kwihutira gufata uruhande rumwe gutya biteza umurindi amakimbirane , ahubwo ko hakenewe ubusesenguzi bwimbitse nk’umusanzu wo gushakira umuti urambye ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Uku guterana amagambo kwa Senateri Menendez na Mme Yolanda bije bikurikira ifatwa ry’umujyi wa Bunagana byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23, aho Congo yongeye kwikoma u Rwanda mu itangazo bashyize hanze bemeza ko Bunagana yafashwe ariko bakavuga ko yafashwe n’ingabo z’u Rwanda.
Umuhoza Yves