Mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kuba imyigaragambyo idasanzwe yo kwamagana umutwe wa M23 ngo n’abayishyigikiye.
Ni imyigaragambyo yahawe umugisha n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, bwasohoye itangazo buvuga ko iyi myigaragambyo yemewe gukorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 nyuma yuko bisabwe n’imiryango itari iya Leta nyinshi.
Mu itangazo ry’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, dufitiye kopi ryashyizweho umukono na Komiseri w’ikirenga, Kabeya Mukosaa Francois, rivuga ko iyi myigaragambyo yemewe ku busabe bwinshi butandukanye bw’abifuza gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana M23 n’abayishyigikiye.
Iri tangazo rivuga ko nta gikorwa na kimwe cyemewe gukorwa mu Mujyi wa Goma uretse ko iyi myigaragambyo itemewe kugera mu Mujyi rwagati wa Goma.
Iri tangazo risaba ko nta muntu witabira iyi myigaragambyo wemerewe gukora ibikorwa byahutaza undi muntu.
Uwahaye amakuru RWANDATRIBUNE, yavuze ko iyi myigaragambyo yatangiye ndetse ko abayitabiriye barimo kwamagana u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23.
U Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ko rutera inkungauyu mutwe wa M23, rwahakanye kenshi ibi birego ndetse n’uyu mutwe ubwawo wavuze ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda cyangwa undi uro ari we wese.
RWANDATRIBUNE.COM