Ltn. Gen Muhoozi kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko yifuza guhura na Perezida Tshekedi , kugirango baganire kumubano w’u Rwanda na Repuburika iharanira Demuarasi ya Congo ,mugihe uyu mugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka wa Uganda ,aherutse gushinjwa ubugambanyi n’inteko ishinga amategeko ya Congo.
Hashize iminsi mike umubano w’u Rwanda na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ujemo agatotsi ,nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zongeye kubura imirwano na FARDC. Kuva icyo gihe umubano w’u Rwanda n’umutuanyi warwo wo muburengerazuba watangiye kugenda uba mubi . Ingabobo za Congo FARDC zakomeje gushinja ingabo z’u Rwanda RDF kuba inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Kurundi ruhande ariko Leta y’u Rwanda ntiyahwemye guhakana ayo makuru no gutangaza ko batifuza ko umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 nawo wakunze kubihakana inshuro nkinshi bahakana ko baba bahabwa inkunga na Leta y’u Rwanda, bavuga ko ntankunga na nkeya bahabwa n’ingabo z’u Rwanda .
Mugihe Uganda yasinyanaga amasezerano na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo , yo kurwanya inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, ibi bihugu byombi byari binafitanye amasezerano ko Uganda yagombaga kububakira imihanga igezweho Ihuza ibihugu byombi.
Nyuma y’uko intambara y’inyeshyamba za M23 ihinduye isura hakagenda hafatwa uduce twinshi ingabo za Leta zagenzuraga , harimo n’umujyi wa Bunagana , abagize inteko inshinga Amategeko yo muri Congo bahinduye imvugo bavuga ko umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka za Uganda ari umugambanyi.
Yiswe umugambanyi ngo kuko afitanye umubano udasanzwe n’umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame. Iyi ni intambara ikomeye rero yaba agiye kwinjiramo yo guhuza ibihugu byombi mugihe nawe asa n’uwahawe ikarita y’umutuku muri iki gihugu.
Umuhoza Yves