Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko umwana w’umuhungu uherutse gusangwa amanitse mu mugozi, yishwe n’umukozi wo mu rugo rw’ababyeyi b’uyu mwana batuye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 9, bamusanze amanitse mu mugozi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022.
Uyu mwana wo kwa Rudasingwa Emmanuel Victor, ababyeyi be bari bamusiganye n’umukozi wo mu rugo ubwo umwe [Se] yari yagiye muri siporo naho nyina akaba yari hafi aho mu turimo dusanzwe.
Rudasingwa Emmanuel Victor yari yavuze ko umukozi wo mu rugo rwabo, yahamagaye umugore we amubwira ngo naze arebe ibibaye yamubaza ibyo ari byo akanga kubimusobanurira.
Uyu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rumukekaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nkuko na we abyiyemerera.”
Nyirangiruwonsanga Solange ubu afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregera urukiko rubifitiye ububasha.
Mu gihe uyu mu gjhe uyu Nyirangiruwonsanga Solange yazahamwa n’icyaha, yazahanwa hagendewe ku ngingo y’ 107 y’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RWANDATRIBUNE.COM
Biteye agahinda bazamuhane numugome