Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda yagaragaje aho Leta y’u Rwanda ihagaze ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda, aho yavuze ko Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ntacyo bamutwaye bityo nawe atagira icyo agomba kubatwara.
Ibi umuvugizi wungirije wa Guverinama y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yagiranye n’itangazamakuru ku bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ubwongereza yo kwakira abimukira baza mu Rwanda.
Mukurarinda abajijwe aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’Ababana bahuje ibitsina, yagize ati:”Icyo kibazo, hano mu Rwanda abantu bose barareshya imbere y’amategeko, nta kuvangura uruhu cyangwa idini cyangwa se ababana bahuje ibitsina;ariko ntekereza ko abafite n’icyo kibazo bashobora no kureba ijambo perezida Kagame yigeze kuvugira muri “Rwanda Day”, muri Amerika. Yavuze ko nta kibazo bamuteye bityo nawe nta kibazo ashaka kubatera”
Alain Mukurarinda avuga ko ibishimangiwe n’umukuru w’Igihugu bisanzwe biri no mu itegekonshinga , ariho u Rwanda muri rusange ruba ruhagaze.
Ati”Iyo bivuzwe n’Umukuru w’Igihugu no mu itegeko nshinga bisanzwemo…, Mu Rwanda nta tegeko dufite rivangura”
Ni kenshi abantu bakunzwe kwibaza aho u Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahagaze ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina. Ibi abenshi babyibazaga bagendeye ku kuba abakuru b’ibihugu nka Uganda na Tanzania, baragiye bamaganira kure uyu muco bavuga ko udasanzwe mu bihugu bya Afurika ,ubugerageje agashyirirwaho ibihano bikomeye.
Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu millions na millions basambana,ahubwo tukabyita “gukundana”?? Byombi ni icyaha kingana mu maso y’Imana.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kurongora inyamaswa),sex touching,etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot muli iki gihe.Abo bose,hamwe n’abandi bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi nkuko ijambo ry’Imana rivuga.Imana izabarimbura ku munsi w’imperuka nkuko Zaburi 145,umurongo wa 20 havuga.