Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho biteganyijwe ko yunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari Perezida w’iki Gihugu, witabye Imana mu kwezi gushize.
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Abu Dhabi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, akakirwa na Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ubu butumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko Perezida Paul Kagame aza kunamira Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan wari Perezida w’iki Gihugu witabye Imana tariki 13 Gicurasi 2022.
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, Minister of State of Foreign Affairs and International Cooperation welcomes President Kagame to Abu Dhabi, where he will pay his respects to H.H. Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan and offer his condolences to H.H. Sheikh @MohamedBinZayed. pic.twitter.com/RNKsob78bM
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 15, 2022
Perezidansi y’u Rwanda ivuga kandi ko Perezida Paul Kagame atanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaturage b’iki Gihugu ku bwo kubura umukuru w’Igihugu cyabo.
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan witabye Imana afite imyaka 73, yari amaze imyaka 18 ku butegetsi kuko yagiyeho muri 2004 asimbuye umubyeyi we.
RWANDATRIBUNE.COM