Imbuto n’ibiribwa by’ingenzi mu buzima bwa Muntu kuko zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi umubiri ukenera buri munsi. Imbuto zirimo amako menshi ariko uyu munsi tugiye kuvuga k’urubuto rw’Avoka, rukunze kwifashishwa mu mafunguro atandukanye aribwa ku isi.
Avoka zibamo amoko menshi atandukanye nyamara intungamubiri zo hafi ya zose zirazihuje. Avoka ni imwe mu mbuto zifitiye umubiri akamaro kanini kuko akenshi ifatwa nk’ikiribwa cy’ubuzima ku isi hose kuko ikungahaye ku ntungamubiri ziboneka mu biribwa zigera kuri 25 zose aha twavuga nka Vitamin A, B,C,E na K,copper,iron,phosphorus,magnesium na Potassium.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo ariko abantu benshi ntabwo bajya bamenya ibyo byiza byayo, kuko biragoye kubona abantu benshi barya avoka uko bagiye kurya, mugihe abahanga mu binjyanye n’ubuzima bavuga ko Avoka igira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.
Avoka kandi ibonekamo Fibre,Protein ndetse ikaba inakungahaye kuri Phytochemicals nka Beta-sitosterol,glutathione na Lutein irinda umubiri indwara z’ibyuririzi ndetse n’uburwayi muri rusange.Niyo mpamvu nifuje kubakusanyiriza nibura bimwe mubyiza byo kurya Avoka mubuzima bwa muntu. Muri byo hari:
1.Ubuzima bw’umutima
Avoka ikungahaye kuri Vitamin B6 na Folic acid ifasha guhindura ibipimo bya Homocysteine,kuko iyo Homocysteine igiye ku bipimo byo hejuru biba byongerera ingaruka mbi ku mutima zo kwandura inwara z’ibyuririzi mu buryo bworoshye.Kandi avoka na none ikungahaye kuri Vitamin E,glutathione na monounsaturated Fat ifasha gukora neza k’umutima.
2.Kugabanya umuvuduko w’amaraso
Avoka ikungahaye kuri Beta-Sitosterol ifite inshingano zo kugabanya umuvuduko w’amaraso,nkuko ubushashatsi bubyerekana ngo umuntu urya avoka byibura iminsi 7 aba afite 17% byo kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso atembera.
3.Kuringaniza isukali yo mu maraso
The monounsarated fats yo muri avoka ifasha umuntu gushyira ku gipimo nyacyo isukari yo mu maraso,kuko isukali nyinshi yo mu maraso ntabwo ari nziza ku buzima bw’ikiremwa muntu.
4.Irinda indwara ya Cancer
Oleic Acid yo muri Avoka ni acide iba muri Avoka ifasha umuntu kurwanya kwandura indwara ya Cancer
5.Irwanya umwuka mubi uturuka mu kanwa
Avoka ni kimwe mu bintu karemano byoza mu kanwa ndetse n’impumeko itari nziza,iyo umuntu arya avoka ntabwo ahumeka umwuka unuka.
6.Uruhu rwiza
Amavuta y’avoka akoreshwa mu mavuta atandukanye yo kwisiga kuko ikungaha ku biribwa by’uruhu ndetse uruhu rugasa neza kandi aya mavuta yo muri avoka arinda uruhu irwara z’ibyuririzi.
7.Umubyibuho
Avoka ifite Calories 200 z’ingana n’amagarama 100 mu gutera umubyibuho mu gihe izindi mbuto ziba zifite hagati ya 60 na 80 za calori zihita zingana n’amagarama 100, Ku mubare munini waza Calories, Avoka niyo ya mbere ku muntu ushaka kubyibuha.
Gusa ntabwo ari byiza kurya Avoka nyinshi ku munsi kuko burya ibirenze byose biba bibi,ibyiza n’uko warya imwe ku mafunguro yawe ya saa sita n’indi imwe ku mafunguro yawe ya n’imugoroba, ebyili ku munsi ziba zihagije.
Tugerageze kurengera ubuzima bwacu dufata amafunguro yujuje ibya ngombwa kandi arimo intungamubiri dukeneye.
Uwineza Adeline