Mu kiganiro Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau kuri Telefone, umukuru w’igihugu yavuze ko yiteguye kwagura umubano n’ibindi bihugu. Ibi kandi yabigarutseho mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa twitter, ubwo yari amaze kuganira n’uyu mu Minisitiri.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 16 Kamena 2022, aho ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku mubano w’ibihugu byombi muri rusange. Umukuru w’igihugu kandi yanamusabye ko ibi biganiro byabo byazaguka bikagera kure hashoboka ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi bugatera imbere.
Ibi byabaye mu gihe abayobozi bombi bitegura guhurira mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Niteguye kumwakira muri CHOGM 2022 mu cyumweru gitaha hamwe n’abandi bayobozi, kandi nizeye kwagura ibiganiro byacu n’ubutwererane.”
Inama ya CHOGM iteganyijwe ku wa 20-26, ikazabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Kigali Convention Centre, Intare Conference Arena, M Hotel, Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Conference and Exhibition Village.
Ni inama izitabirwa n’abantu barenga 5000, bazaturuka mu bihugu 54 bigize uyu muryango wa Commonwealth.
Canada ni kimwe mu bihugu byatangiranye na Commonwealth ubwo yashingwaga mu 1926, mu gihe u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009. Uyu muryango uhuriza hamwe abaturage miliyari 2.4 bo ku migabane yose y’isi.
Uwineza Adeline