Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wiyemeje kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gihe Umunye -Congo Dr Mukwege Denis we atabona neza icyo ingabo z’uyu muryango zizafasha Congo.
Dr Denis Mukwege, umuganga w’umunye-Congo wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yagarutse kuri ibi mu gihe uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba uri kwitegura kohereza itsinda ry’ingabo z’uyu muryango zizajya kurwanya inyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe bimwe mu bigize uyu muryango harimo ibyo Congo ishinja guhungabanya amahoro muri ako karere k’iburasirazuba bwa Congo.
Uyu muryango wa EAC ugizwe n’Ibihugu nk’U Rwanda, U Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudan y‘Epfo, hakiyongeraho na RDC iheruka kuwinjiramo muri Mata uyu mwana.
Uretse ibi bihugu bitatu bya nyuma, bitatu bya mbere byo bifitanye isano n’ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Duhereye ku Rwanda, Congo irushinja gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta.
Amashyirahamwe adaharanira inyungu za poritike abarizwa muri Congo, avuga ko u Burundi bwohereje ingabo mu karere ka Uvira muri Sud Kivu kurwanya imitwe y’inyeshyamba z’abarundi ariyo ya Red Tabara na FNL.
Naho ingabo za Uganda kuva mu mpera z’umwaka ushize ziri muri Congo kurwanya umutwe wa ADF, urwanya Leta ya Uganda.
Dr Mukwege rero agaruka kuri ibi avuga ko kohereza ingabo zirimo iz’Ibihugu bishinjwa guhungabanya umutekano w’Igihugu cyabo ngo baje kugarura amahoro Kandi ari bo bagize uruhare mu kuyahungabanya ntagisubizo cyazavamo.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM
Ntacyo pe. Ahubwo ni umuhanga.
Gusa abakongomani turahubuka. Turigushakira ikibazo aho kitari