Mu gihe Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo iri guhangana n’inyeshyamba za M23 mU burasirazuba bw’iki Gihugu, akarere kagizwe iturufu ya Perezida Felix Tshisekedi mu gihe cy’amatoro aheruka ubwo yavugaga ko azagarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, kugeza ubu benshi bemeza ko Perezida uzayobora DRC neza ari uzabanza kumvikana na M23.
Nkuko bitangazwa Jeuneafrique dukesha iyi nkuru, ivuga ko nkuko bikomeje kugaragara uzashobora kurwanya Inyeshyamba za M23 cyangwa se akagaragaza umurongo ufatika yakemuramo ikibazo cy’izi nyeshyamba ari we abaturage ba Congo bakeneye..
Kugeza ubu DRC ifata u Rwanda nk’umwanzi wayo ukomeye kuko barushinja gufasha M23 imaze igihe ihanganye na Leta.
Ibi ngo ni byo bituma abanye-Congo batari bacye batangiye kuraguza umutwe bavuga ko amatora Congo igiye kwinjiramo, uzabona intsinzi wese azayivana kuri ziriya nyeshyamba kuko iki kibazo cyatangiye ari icy’igihugu none ubu kimaze kuba ikibazo cy’akarere.
Aha niho benshi bashingira bavuga ko iyi ntambara ari yo turufu imwe rukumbi izifashishwa muri ariya matora.
Izi nyeshyamba zaherukaga kurwana na Leta ya Congo muri 2013. Iki gihe ibihugu bitari bike byahururiye DRC biza kuyitabara, M23 irahunga.
Gusa nyuma yaho, izi nyeshya zaje kugirana na Leta ibiganiro by’amahoro nyamara imyanzuro yavuyemo ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa.
Iki ni nacyo kibazo kigikomereye ubuyobozi bwa Congo kuko icyo M23 ibasaba ari ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibyo biganiro.
Camille MUDAHEMUKA
RWANDATRIBUNE.COM