Félix Tshisekedi ubwo yari ayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko umwuka ukomeje kurushaho kuba mubi mu mirwana ihanganishije FARDC na M23 ngo uko uyu mutwe uri gufasha n’u Rwanda kandi rufite imigambi mibi muri iki Gihugu cye.
Perezida Tshisekedi wongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye biri muri RDC, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kubihakana.
Ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatanu, Félix Tshisekedi yavuze ko ibintu biri kurushaho kuba bibi mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Kandi impamvu ni uko u Rwanda rushaka kwigarura ubutaka bwacu, bukungahaye kuri zahabu, coltan, cobalt kugira ngo burubyaze umusaruro mu nyungu zarwo.”
Minisitiri w’Itangazamakru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC akurikirana umunota ku wundi ibibazo by’umutekano biri kuba muri iki Gihugu ndetse ko abona ko biri kurushaho kuba bibi.
Ibi birego bikomeje gushinja u Rwanda mu gihe rwo rubyamaganira kure, ndetse rugatangaza ko rwifuza ko ibibazo Bihari byakemurwa hifashishijwe inzira ziteganywa n’amategeko n’ibiganiro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rudafite umugambi w’intambara hagati yarwo na RDC kabone nubwo iki Gihugu gikomeje gushotora u Rwanda.
Prof Nshuti Manasseh kandi yemeje ko Abakuru b’ibihugu byombi bateganya kuzahurira mu biganiro bizaba ku itariki itatangajwe.
RWANDATRIBUNE.COM