K’umugoroba wo kuri uyu wa 18 Kamena 2022 Sosiyete sivile yo mumugi wa Goma yasohoye itangazo rimenyesha abatuye uyu mugi ndetse n’abatuye munyengero za wo , kwitabira urugendo rw’amahoro ruzamara iminsi itandatu , kuko bavuze ko bizatangira kuwambere taliki ya 20 kugeza kuwa 26Kamena guhera saa 12H00 kugeza 12H05 muri iyi minsi.
Nkuko bakomeje babitangaza uru rugendo bavuga ruzaba rugamije gusengera aka karere ngo kagire amahoro, biteganijwe ko imirimo yose izajya ihita ihagarara ku isaha ya 12h00 zuzuye.bavuze ko bazajya bakorera urugendo hamwe n’amaguru ndetse n’abakoresha amapikpiki bose bazajya bava mubyo bari barimo binjire mumuhanda basenge basaba amahoro.
Bakomeje bavuga y’uko buri wese agomba kuzitwa igitambaro cy’umukara nk’ikimenyetso cy’ikizere cy’amahoro y’ejo hazaza. Nyuma buri wese asubire mumirimo ye.
Naho kuwa 27 Kamena 2022 bazagirira hamwe isengesho rusange ryo gusaba amahoro. Bati “ ntibivuze ko abasenga kuwa gatandatu bazahindura umunsi wabo nabo ubwo bazakora irisengesho kumunsi bakoreraho isengesho.
Bakomeje itangazo ryabo bavuga ko bunze ubumwe n’abaturage bo muri Rutshuru na Nyiragongo , bakomeje guhura n’ingaruka mbi z’intambara ikomeje guhitana inzira karengane zitabarika.
Ikindi basabye ubuyobozi bwabo gusaba umwirondoro w’intwari yabo yaguye mucyo bise igikorwa cy’ubutwari cyabereye kuri Petite barielle kuwa Gatantu , banasaba kandi abasirikare ba FARDC kubibafasha mo.
Basoje bavuga ko batazihanganira umuntu wese wuzuye urwango cyangwa kwiyoberanya bya hato nahato , byose tuzabigarukaho mugusoza ayamasengesho.
Umuhoza Yves