Nyuma yuko Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unayoboye EAC, atumije inama y’igitaraganya y’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ngo bige ku bibazo by’umutekano mucye biri muri RDC, abakuru b’Ibihugu batangiye kugera i Nairobi.
Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yatumije iyi nama y’igitaraganya igamije kwigira hamwe ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama igiye kuba mu gihe imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ikomeje gufata indi ntera, aho uyu mutwe ukomeje gukubita incuro izi ngabo z’Igihugu.
Abakuru b’Ibihugu bitandukanye byo muri EAC bazindutse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 bitabira iyi nama yatumijwe mu buryo bwihuse.
Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, yamaze kugera i Nairobi aho yitabiriye iyi nama yiga ku bibazo bikomeje kuzambya umutekano mu Gihugu cye.
Uyu mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse gutangaza ko ibintu biri kurushaho kuba bibi mu mirwano ihuje M23 na FARDC.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we yazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yerecyeza I Nairobi.
Nkuko tubikesha itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi ryatambutse kuri Twitter, Perezdia Evariste Ndayishimiye yazindutse mu gitondo cya kare afata rutemikirere yerecyeza muri Kenya.
RWANDATRIBUNE.COM