Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC yateranye kuri uyu wa 20 Kamena yarangiye hafashwe imyanzuro itandukanye iyi nama yabereye I Nairobi yasabye ko intambara iri muri RDC ihita ihagarara,M23 ikava mu birindiro yafashe, Leta igategura ibiganiro n’inyeshyamba.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bemeje ko hagomba guhagarikwa amagambo ahembera amacakubiri n’urwango kubavuga ururimi rw’ ikinyarwanda , hamwe n’ubwicanyi bwabakorerwaga.
Mu itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya rivuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022,Perezida Uhuru Kenyatta yakiriye Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Felix Tshisekedi wa RDC.
Umukuru w’Igihugu umwe ni we utitabiriye iyi nama, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.
Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko intambara ihagarara muri Congo, ndetse “inyeshyamba zikava mu birindiro” byazo byihuse mu bice ziheruka gufata.
Umwanzuro ugira uti “Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihita ihagarara bigashyirwa mu bikorwa, guhagarika amakimbirane kandi bigahita bikorwa, harimo kuva mu birindiro by’uduce duherutse gufatwa.”
Icyakora iri tangazo ntiryigeze rivuga izina M23 mu nyandiko yagiye hanze gusa hemejwe ko iva mu duce yafashe.
Undi mwanzuro wafashwe nuko imvugo zigambiriye abantu, imbwirwaruhame zirimo urwango, gukangisha Jenoside, n’andi magambo ahembere urwango y’abanyepolitiki bigomba guhagarara, kandi bigacibwa intege ku mpande zose (zihanganye) maze abatuye Congo bagashishikarizwa gushyira hamwe kugira ngo agace k’Uburasirazuba bwa kiriya gihugu kabone amahoro.”
Imyanzuro y’ibi biganiro irimo ko ibihugu bigize EAC bitanga umusanzu mu bikorwa by’ubwiyunge n’amahoro arambye muri RDC kandi bagatahiriza umugozi umwe, mu gushaka igisubizo cyihuse kandi kirambye, cyane cyane mu majyaruguru ya Kivu no mu Majyepfo kimwe no mu Ntara za Ituri.
Havuzwe kandi ko mu nama yo ku Cyumweru y’Abagaba Bakuru b’ingabo z’ibihugu 7 bya EAC, babashije gusesengura ku bibazo bihari, baganira ku bikorwa bya ziriya ngabo, bavuga ku bijyanye na sitati zizaba zifite, amategeko azazigenga n’ibindi bijyanye n’amategeko n’akazi tekinike gakenewe kugira ngo izo ngabo zitangire ibikorwa byazo n’indi mirimo izaba izijyanye.
Umutwe w’izi ngabo zizoherezwa muri RDC uzashyirwaho hagendewe ku masezerano ya EAC avuga Amahoro n’Umutekano, n’ubufatanye mu by’umutekano (cooperation in defense).
Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje inyandiko zikubiyemo imyanzuro yose yafashwe n’Abagaba Bakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena, 2022.
Abakuru b’ibihugu bahuriye muri Kenya mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuhoza Yves