Inama Yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa 20 Kamena, yemeje ko uyu muryango ugomba kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC, gusa iki Gihugu cyatangaje ko izi ngabo zitazaba zirimo iz’u Rwanda.
Kuwa 08 Mata 2022 nibwo Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yashyize umukono ku masezerano y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ubu ugizwe n’ibihugu birindwi.
Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, bateraniye i Nairobi muri Kenya kugira ngo bafatire ingamba ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi nama yari yitabiriwe n’Abaperezida ba 6 kuko perezida wa Tanzania we yari yahagarariwe n’Ambasaderi we muri Kenya.
Aba bayobozi bose bemeje ko bagomba gushyira ho ingufu za gisirikare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, hakoherezwaho ingabo zihuriweho.
Muri iyi nama yamaze amasaha 4, umwanzuro uhatse iyindi, ni uyu wo kohereza ingabo muri DRC kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Nk’uko perezidansi ya Congo yabitangaje, ngo izo ngabo zo mu karere zizashyirwho n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Kenya, ni igikorwa kigomba gukorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bicye biri imbere kandi ntigomba kubonekamo ingabo z’u Rwanda.
Ku wa 14 Kamena, DRC yari yerekanye ko idashaka u Rwanda muri izo ngabo, kubera ko irushinja gushyigikira inyeshyamba za M23, mu gihe u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM