Dr Mukwege Dénis umwe mubavugab rikijyana muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo wanegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (prie Nobel) yasabye abaturage bo muri DRC guhagarika ubwicanyi bwibasira Abatutsi bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibi byagarutswe ho na Minisitiri w’imbere mu gihugu Daniel Aselo wasabye aba banye congo guhagarika ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa ubwoko bw’Abatutsi hamwe n’abavuga ururimi rw’iKinyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu.
Ubu bwicanyi bwahawe intebe na bamwe mubayobozi bo muri DRC bumaze kurenga urugero kuburyo bamwe badatinya no kubwita Jenoside.
Amashusho yakomeje kugenda acicikana kumbuga nkoranya mbaga agaragaza abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo ibibando n’imipanga bari guhiga abatutsi bakabica, babatemaguye, ibi byakorwaga bamwe bashigikiwe n’abashinzwe umutekano nyamara ntibagire icyo babikoraho.
Ibi byabanjirijwe n’ubutumwa bwagiye buhererekanywa ku mbuga nkoranya mbaga muburyo bw’amajwi n’amashusho bigaragaza aho abatutsi baherereye ndetse n’abavuga ururimi rw’I Kinyarwanda , kugira ngo bahabasange babicire yo.
Ibi bibaye mugihe Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ikomeje kwikoma u Rwanda Irushinja gushyigikira M23 nyamara ibi u Rwanda rwarabihakanye , ndetse n’uyu mutwe witangariza ko ntaho uhuriye n’u Rwanda .
Umuhoza Yves