Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rihagaritse uwari Umunyamabanga Mukuru waryo, RIB yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri ruswa ivugwa muri iri shyirahamwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, FERWAFA yasohoye itangazo ivuga ko yahagaritse Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru wayo kubera ibibazo yakoze.
Nyuma y’ihagarikwa rye, hacaracaye amakuru ko uyu wari umuyobozi wa FERWAFA yahagaritswe kubera ibibazo bya ruswa akekwaho kurya mu bijyanye n’amasezerano iri shyirahamwe ryagiranye n’Uruganda rwo mu Budage rukora imyenda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere rwakiriye ikirego cy’ibibazo bya ruswa bivugwa muri iri shyirahamwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko ikirego bacyakiriye ndetse ko batangiye gukora iperereza.
Dr Murangira Thierry avuga ko nta byinshi yavuga kuri ibi bibazo kuko byatangiye gukorwaho iperereza, yavuze ko amakuru arambuye azatangazwa nyuma.
Muri FERWAFA hakunze kuvugwamo ibibazo bishingiye ku mikorere ndetse n’ibya ruswa, bikunze no guhuzwa no kuba umupira w’Amaguru mu Rwanda utajya urenga umutaru.
RWANDATRIBUNE.COM